Wadusanga

Abakora Sinema

Niwe ubasha kukubwira neza inkomoko y’ikinamico, Manyobwa wo muri Musekeweya ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Photo by Igihe

Icyo nababwira ni uko n’ubwo byitwa ikinamico ariko si imikino gusa ahubwo ni inyigisho.

Uwimana Console yamenyekanye cyane mu ikinamico Urunana nka Nyiramariza, umugore wa Sitefano, nyina wa Nizeyimana anamenyekana kandi mu ikinamico Musekeweya aho akina ari umugore wa Kibanga.

Uwimana Consolée, yavutse mu mwaka wa 1964,ni umubyeyi w’abana 5 [abahungu bane n’umukobwa umwe].

Yabyirutse ari umukobwa ushabutse ndetse abo biganye mu mashuri abanza bamufiteho urwibutso nk’umunyembaraga wahoranaga inseko n’ibyishimo ndetse akaba yari azwiho guhora akangurira bagenzi be kutigunga.

Yatangiye gukina ikinamico mu mwaka wa 1984, atangira akinira mu itorero indamutsa rya ORINFOR aho yakiniye amakinamico menshi atandukanye harimo iyamenyekanye cyane yitwa “Bazirunge zange zibe isogo”.

Umukino yahereyeho mu itorero Indamutsa ni uwitwa ‘Ruteruzi ndatashye’ wavugaga ku ndaya n’abandi biganjemo urubyiruko bari barazengereje Umujyi wa Kigali bakora ubujura n’ibindi bikorwa bibi.

Nyuma y’aho mu mwaka wa 2002 aba aribwo atangira gukina mu ikinamico Urunana  naho Musekeweya yo ayitangira hashize nk’umwaka abandi batangiye.

Ubumenyi afite mu gukina ikinamico, avuga ko ari cyimeza gusa ngo yabutyaje biciye mu mahugurwa yagiye ahabwa n’Abadage mu gihe yari agitangira kwinjira mu itorero Indamutsa.

Aganira na INYARWANDA yavuzeko mubihe yiruka muri Musekeweya birekereje are igihe yakinnye ajya kwa muganga kureba ko yasamye. Akavugako kubona umugore ungana nkawe yagiye kubaza abandi uko babyara, kongera kwifuza urubyaro byamubereye ibintu bishimishije cyane ariko kandi akishimira ko nubwo byamusetsaga byanamuteraga n’ishema kuko yatangaga ubutumwa ku bantu bose ko bagomba gukurikirana imbyaro zabo.

Mu Ndamutsa yibuka benshi bari abakinnyi b’abahanga. Ati “Twari dufite abakinnyi b’abahanga cyane abo ba Sebanani, Ndamyabera Andre, Baganizi Eliphaz, Mukarushema Josephine, Byabarumwanzi François, Mukandengo Athanasie ubu ntakiba mu Rwanda, n’abandi.”

Itorero Indamutsa rigitangira benshi bitaga ibyo bakina ‘ikinangeso’ gusa Gasimba François Xavier [benshi bitirira igitabo yanditse ‘Isiha rusahuzi’] abiha inyito y’ikinamico ndetse rirahama.

Mu bana batanu ba Uwimana hari umuhungu na we wiyumva cyane mu ikinamico ndetse ijwi rye ryumvikanye muri Musekeweya aho yakinaga yitwa Makenga, umukobwa we na we akunda cyane ibyo kubyina mu buryo bwa gakondo.

Mu banditsi yemera harimk Kubwimana Seraphine na Charles Lwanga wandika Musekeweya.

Avugako kuba  abantu bakunda amakinamico yaba Musekeweya, Urunana ndetse n’indamutsa badakwiriye kubyumva gusa ngo birangirire aho ahubwo ko bakagombye noukwita  ku nyigisho zibasigira.

 

 

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe