Abanyapolitiki
Yari umusirikare w’umuhanga mu Butasi azi imirwanire ya kera niyari igezweho, Gen. Marcel Gatsinzi yari muntu ki?
General Marcel Gatsinzi, yitabye Imana tariki ya 6 Werurwe 2023 afite imyaka 75 y’amavuko, yavukiye mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 1948.
Ubuzima bwe bwa gisirikare bwatangiye mu mwaka wa 1968 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Mutagatifu Andereya i Nyamirambo ku ngoma ya Kayibanda Gregoire ku myaka 20 y’amavuko.
Nyuma y’ihirikwa rya Perezida Gregoire Kayimba mu 1971 ,Gen Gatsinsi yaje gukomereza mu gisirikare cy’ubutegetsi bwa General Habyarimana , maze mu mwaka wa 1974 yohorezwa kwiga mu ishuri ry’intambara mu Bubiligi aho yaje gusoza amasomo ye mu 1976.
Nyuma y’iraswa ry’indege ya Habyarimana Juvenal muri Mata 1994, Gen Gatsinzi yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za EX-FAR, ariko nyuma y’agahe gato aza gukurwa kuri uwo mwanya akekwaho gukorana na FPR Inkotanyi maze ahita asimbuzwa Gen Bizimungu Augustin .
Nyuma yaho FPR Inkotanyi itsindiye urugamba ikabasha guhagarika jenoside yarimo ikorerwa Abatusti mu 1994 ,Gen Gatsinzi yahawe inshingano zitandukanye haba mu gisirikare no muri politiki.
Mu mwaka wa 1995 ,General Gatsinzi yabaye umugaba wungirije w’ingabo z’u Rwanda .
Hagati y’umwaka wa 1997 n’2000, General Gatsinzi yashinzwe kuyobora Gendarmerie y’igihugu aho yavuye ajya gushingwa urwego rw’igihugu rw’ubutasi NSS ( National Security Service ) kugeza mu mwaka wa 2002.
Mu gihe cy’imyaka 8 yashinzwe kuyobora minisiteri y’ingabo hagati y’umwaka wa 2002 na 2010.
General Gatsinzi yabaye kandi minisitiri ushinzwe kurwanya ibiza hagati ya 2010 na 2013, kuva icyo gihe akaba ataragize akandi kazi kazwi ka leta.
Uyu musirikare w’igihe kirekire yanabaye no mu gisirikare cy’ubutegetsi bwa Major General (Jenerali Majoro) Juvénal Habyarimana ndetse akaba yaranagize uruhare mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?